Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

NAWE BA

UMUNYAMURYANGO

Kuba umunyamuryango wa GBEF bivuze ko ubaye umwe mubagize umuryango mpuzamahanga wahariwe kwamamaza Ubutumwa Bwiza no kuba umusemburo w’iterambere  mu mwuka ndetse no mu mibereho myiza mu mubiri.

Abagize GBEF bose bashishikazwa no kubaho bihuje n’ubutumwa twigisha kandi bakera imbutso aho bari hose haba mu busabane bagira n’abandi imbonankubone ndetse yewe no mu mahuriro yo kuri interineti. 

Muri GBEF twiyemeje gufashanya gukura mu mwuka, gushyigikirana, no gufatanya gusohoza Inshingano Nkuru twahawe yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Niba wumva mu byukuri ufite nawe uwo muhamagaro, turagushishikariza gutera intambwe  utajuyaje  yo kuba umunyamuryango wa GBEF.

Ibisabwa ushaka kuba umunyamuryango

  1. Amakuru y’ibanze
    • Amazina yoawe yombi, ubwenegihugu, aho ubarizwa (aderesi), nomero y’indamuntu, email, na  telefoni.
  2. Kwemera Sitati za GBEF n’amahame abayigize bagendera ho
    • Some wumve neza Sitati za GBEF n’imyizerere y’abayigize mbere y’uko wiyemeza kugengwa nabyo.
    • Uriyemeza ko ugomba kugendera ku ndangagacrio no kumahame yose dusanga mu Byanditswe Byera. 
  3. Hitamo urwego rw’umunyamuryango
    • Hitamo kuba umunyamuryango wuzuye cyangwa inshuti y’umunyamuryango w’icyubahiro.  Umunyamuryango wuzuye agira uburenganzira bwo gutora no gutorwa akaba umwe mu bagize inzego za GBEF. Umunyamuryango w’icyubahiro ubwo burenzira ntabwo agira ahubwo atanga inama gusa.
  4. Umusanzu wa buri mwaka
    • Nib a wahisemo kuba umunyamuryango wuzuye, biragusaba ko wishyura umusanzu wa buri mwaka ugenzwa n’Inteko rusange y’abanyamuryango. 
  5. Abanyamuryango bakuzi
    • Tanga amazina y’abanyamurayngo ba GBEF nibura batatu (3) bagutangira ubuhamya bw’uko ukijijwe kandi ukaba wera imbuto nziza mu mibereho yawe. 

Uko usaba kuba umunyamuryango

  1. Fungura imwe muri izifishi
  2. Uzuza neza ifishi uhisemo gukoresha
    • Uzuza neza amakuru usabwa kandi ugaragaze ko wiyemeje gukurikiza ibisabwa umunyamuryango.
  3. Uhereza ifishi wujuje hanyuma utegereza igisubizo
    • Iyo wohereje ifishi yujuje neza, turayisuzuma, twe ubwacu tukavugana n’abo watanze bagutangira ubuhamya. Dosiye yawe YIgwa kandi igafatirwa umwanzuro n’Inteko rusange. Umwanzuro uwumenjyeshwa n’Umunyamabanga Mukuru wa GBEF.
    •  

Inyungu ufite yo kwifanya natwe

Iyo ubaye umunyamuryango wa GBEF, uba winjiye mu muryango w’abashishikajwe n’uko agakiza n’ukwizera byabo bigira uruhare mu guhindura benshi kuba abigishwa ba Yesu. Niba nawe wumva ari umuhamagaro ugurumana muri wowe, ntuzuyaje kwihuza na beneso muhuje intego n’umuhamagaro  kugira ngo urusheho gukura mu mwuka kandi ugire uruhare mu kwamamaza  Ubutumwa Bwiza.

Twishimiye kuguha ikaze muri twe! Niba ufite ikibazo icyo aricyo cyose, ntugire ipfunwe ahubwo twandikire ubinyujije aha hakurikira:

  • Email:  contact@gbefmissions.org; sg@gbefmissions.org

GBEF ni umuryango wa gikirisito wohereza abamisiyoneri mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose ukaba ugengwa n’amategeko y’Ububiligi. Wahawe ubuzima gatozi n’Iteka  ry’Umwami no WL 22 / 17.531. ryo kuwa 19 Gicurasi 2022.