Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

GBEF mu rubyiruko

Kwinjiza urubyiruko mu murimo

« Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.»

Tuzi neza ko urubyiruko rukijijwe, cyane cyane nk’abanyeshuri, ari ba ambasederi beza aba Kristo mu bigo bigamo cyangwa bakoramo (2 Abakorinto 5: 11-21)!  

Niyo mpamvu twahisemo gufasha urubyiruko kugira ngo bumve akamaro bafite n’uruhare rwabo mu kwihutisha Ubutumwa Bwiza kugira ngo bugere ku bo butarageraho, barurwe mu kaga k’urupfu rw’iteka.

Kugeza ubu, dutegura amateraniro hifashijishwe ikoranabuhanga rya zoom, tugahuza urubyiruko mu rwego two kubabwiriza ubutumwa, kubashishikariza ivugabutumwa no kubigisha kugira ngo babe bashyitse bari ku kigero cyo  kuba bagira uruhare mu kwamamaza Ubutumwa mu  rundi rubyiruko  ndetse babe babugeza no  ku bakuze babakikije.

Twashyizeho kandi itsinda rya WhatsApp kugira ngo tworohereze urubyiruko guhanahana amakuru, binabafashe kujya bitegurira za gahunda bumvikanyeho ubwabo.

Impano zitandukanye n’impano z’uru rubyiruko bigomba gufasha mu kwagura ubwami bw’Imana.

Bamwe mu rubyiruko GBEF imaze guhuriza hamwe ni abaririmbyi

Doreen Baraka ni umukobwa ukijijwe kandi w’umuririmbyi. Akoresha impano  ye akarimba, agahimbaza Imana mu ndirimbo z’Imana zisize amafuta, bigasusurutsa mu mwuka  ibiterane dukora.  

Ushobora kumva zimwe mu ndirimbo za Doreen ku muyoboro we wa youtube ukurikira:

Caleb Julius  ni  umusore ukijijwe kandi w’umuririmbyi. Nawe asusurutsa mu mwuka ibiterane tugira akoreshe indirimbo z’Imana zisize amafata.

Ushobora kumva zimwe mu ndirimbo za Caleb ku muyoboro we wa YouTube ukurikira :

Duhuriza hamwe urubyiruko rw'ingeri zose

Grace Fidèle

Ni umukobwa muto ukijijwe, afite impano yo gusemura mu ndimi zinyuranye. Mu biterane adufasha gusobanura mu ndimi (avana mu Kinyarwanda ashyira mu Icyongereza cyangwa mu Igifaransa ndetse akazihinduranya zose iyo bibaye ngombwa).

Alicia Farlin

Nawe ni umukobwa ukijijwe, afite impano yo gusemura mu ndimi zinyuranye. Mu biterane adufasha gusobanura mu ndimi, avana mu Icyongereza ashyira mu Igifaransa, ndetse akazihinduranya iyo bibaye ngombwa.

Clément, Anitha na Florence bagaragaje impano zo kuyobora amateraniro ndetse no gushira amanga bakavuga ubutumwa mu materaniro tugira.