Ijambo ry'umunsi:
Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)
Abo turi bo
ICYEREKEZO
Icyerekezo cy’umuryango GBEF/BFEB ni ukubona abantu b’amoko yose n’indimi zose bahindukira bakaba abigishwa ba Yesu Kristo by’ukuri, abaguye bakabyuka bose bakitegura ukugaruka kwa Yesu Kristo.
Koko rero, abashinze GBEF/BFEB twizera ko kubwo kwinjira muri uyu muhamagaro Uwiteka yadushyiriyeho kandi yadusigarije, dufashijwe n’Umwuka wera, tuzabona abantu b’amoko atandukanye no mu ndimi zitandukanye bahindukirira Yesu Kristo bakamwemera nk’Umucunguzi n’Umwami wabo, bakaba abigishwa be kandi nabo bakinjira mu nshingano ikomeye yo gukomeza kwagura ubwami bw’Imana.
INTEGO NYAMUKURU YA GBEF
Intego nyamukuru y’Umuryango GBEF ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu bo mu mahanga yose n’amoko yose, cyane cyane aho Ubutumwa Bwiza butaragera cyangwa butarashinga imizi, no kubigisha kwitondera ibyo Yesu Kristo yategetse byose.
Iyi ntego GBEF yihaye ishingiye ku nshingano ikomeye dusanga muri Matayo 28:19-20: Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.
Koko rero, imibare itangwa n’inyigo zakozwe n’abahanga itugaragariza ko muri uyu mwaka wa 2021 isi ituwe n’abaturage bagera kuri 7.800.000.000. Muri bo 42,5% bakaba bataragerwaho n’ubutumwa bwiza! Ibi bigaragaza ko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukiri mugari kandi ko uyu Muryango GBEF ukwiye kugira uruhare muri wo.