Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

Abo turi bo

IMYIZERERERE SHINGINGIRO Y’ABAGIZE GBEF

Byaba kwigerezaho habaye kugambirira gushinga umuryango uhuriweho n’abizera n’amatorero bafite imyizerere itandukanye cyangwa idasobanutse.  Ukuri n’inyota yo kukumenyekanisha mu mahanga nibyo bikwiye kuba umurunga ukomeza umuryango w’ivugabutumwa. Umuryango w’ivugabutumwa, mu rwego rwo kugira ngo ubone gukorana n’imbaga nyamwinshi, uramutse wirengagije gusobanura ukuri kose ngo abawugize bose bemere ko kubayobora mu byo bakora n’imyitwarire yabo, waba watakaje rugikubita ireme ryawo nyakuri.

Abashinze GBEF bizera kandi bemera kubaho bayoborwa n’amahame y’ibyanditswe byera kandi biyemeza no kuyatoza abo babwiriza Ubutumwa Bwiza. By’umwihariko abagize uyu Muryango bemera kandi bahamya ibi bikurikira:

1. Ibyanditswe Byera byahumetswe n’Imana

Twemera ko ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumweza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka (2 Timoteyo 3:16). 

Bityo, Ibyanditswe Byera ni ukuri kw’Ijambo ry’Imana ridahindukana n’ibihe n’ahantu. Niwo munzani cg igipimo cy’imitekerereze yose, imyitwarire n’imibereho y’abantu. 

2. Ijambo ry’Imana rirasobanutse ubwaryo kandi ririhagije ubwaryo

Ijambo ry’Imana ni ryo shingiro n’igipimo gihagije ubwacyo cy’ibyo twizera kandi twamamaza, indangagaciro tugenderaho n’umurimo dukora. Ijambo ryahumetswe n’Imana ni ntavogerwa. Twigisha Bibliya nk’Ijambo ryahumetswe n’Imana kandi ko nta handi agakiza kabonerwa uretse uko Ibyanditswe Byera bibisobanura (2 Tim. 3.16-17). 

Ingamba zose dufata z’ivugabutumwa, uburyo dukoresha tumenyekanisha ukuri kw’ijambo ry’Imana byose bigomba kuba bitanyuranije n’ibyanditswe byera. Kubwo kutiringira no kutishingikiriza ku ijambo ryÍmana n’Imbaraga z’Umwuka Wera bitera kwinjiza imitekereze, imikorere n’ingamba z’isi mu murimo bigatuma hataba kubona/guhishurirwa gukora kw’Imana n’imbaraga zayo. 

Ubutumwa bwiza butagoretse kandi butavangiye, bugomba kwamamazwa mu mahanga yose. Ubu butumwa bwiza ni imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa (Abaroma 1:16).

3. Twizera Imana imwe mu Butatu Bwera

Twemera Imana imwe yahozeho, iriho kandi izahoraho mu butatu bwayo: Imana Data, Imana Mwana n’Imana Mwuka Wera. Mu rwandiko rwa Petero tubona neza aho agaragaza Imana mu kwigaragaza no gukora kwayo nk’Imana Data, nk’Umwuka ndetse no kwezwa n’amaraso ya Yesu Kristo (1 Petero 1:2). Mu gihe Yesu yabatizwaga Imana yarigaragaje mu butatu (Matayo 3:16-17). 

Yesu ubwo yahaga abigishwa be isezerano ry’umwaka wera yagarutse ku butatu (Yohana 14:15-17) ndetse ubwo yatumaga abigishwa mu mahanga yababwiye kubatiza mu izina rya Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka wera (Matayo 28:19). Ijambo ry’Imana ritwereka ko Yesu ari Imana ko se ari Imana (Yohana3:1-3) kandi ko Umwuka Wera nawe ari Imana (Ibyakozwe 5:3-4).

4. Ugucumura kw’umuntu n’ingaruka zabyo

Imana irema umuntu mu ishusho yayo yari mwiza akiranuka. Amaze gucumura Imana yamwirukanye mu ngobyi ya Edeni (Itangiriro 3:23), kuva ubwo icyaha gitandukanya umuntu n’Imana (Yesaya 59:2), umuntu aba imbata y’icyaha ntiyashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23) ndetse bimuzanira urupfu kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma 6:23). 

Imana ishyiraho ibitambo ntibyazana gukiranuka, ishyiraho amategeko, ananira umwana w’umuntu nuko itegura umucunguzi w’abantu bose (Yesaya 41). Kuko Imana yakunze umuntu cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16).

5. Agakiza kazanwa no kwizera Yesu Kristo

Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo, amategeko n’ibyahanuwe bitumenyesha ibyaha maze bikabera agakiza umuhamya. Uwizeye rero atsindishirizwa n’ubuntu bwayo, kuko Yesu ariwe mpongano y’uwizera amaraso ye (Abaroma3:21-26). 

Agakiza ntigaturuka ku mirimo iteganywa n’amategeko harimo no kuziririza isabato, ntigaturuka mu bitambo ahubwo gaturuka mu kwizera Yesu wabambwe ku musaraba akamena amaraso ye ngo aduhindukire gukiranuka (2 Abakorinto 5:14-21). Uwizera uwo Mwana wese ntabwo azarimbuka ahubwo aba abonye ubugingo (Yohana3:12, 36).

6. Kwihana no kubabarirwa ibyaha

Umwami wacu Yesu Kristo asezera ku bigishwa yababwiye ko byanditswe ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirizwa amahanga yose (Luka 24:47). 

Yohana umubatiza atangira kwigisha yabwiye abigishwa be ati nimwihane kuko ubwami bw’ijuru buri hafi (Matayo 3:2). Intumwa zimaze kuzura Umwuka wera, ubwo abantu babazaga bati bagabo bene Data tugire dute, Petero yateruye amagambo ababwira ko bagomba kwihana maze bakababarirwa ibyaha byabo (Ibyakozwe 2:37-38). 

Iyo umuntu yihannye ibyaha agira gukiranuka kuzanwa no kwizera Yesu Kristo, uko gukiranuka kukaba kuva ku Mana kandi guheshwa no kwizera amaraso y’Umwana w’intama w’Imana Yesu Kristo ari we gukiranuka kwacu kandi niwe ubabarira ibyaha kubwo kwizera (Abafilipi 3:9).

7. Umuhuza umwe w’Imana n’abantu

Hariho Imana imwe kandi hariho umuhuza umwe w’Imana n’abantu (1 Timoteyo 2:5) kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo uretse izina rya Yesu Kristo (Ibyakozwe4:12). 

Kimwe mu bitangaza byabaye Yesu amaze gupfira ku musaraba ni umwenda ukingiriza ahera watabutsemo kabiri maze bibera uwizera wese ikimenyetso ko mu kwizera urupfu n’izuka bya Yesu Kristu ahujwe n’Imana ku bwa Kristo (Matayo 27:51).

8. Umubatizo wo kwibizwa mu mazi menshi

Ijambo ry’Imana ritugaragariza ko Yohana Umubatiza yabatirizaga kuri Yorodani, ndetse ko uwabatizwaga yamusangaga mu mazi akamubatiza. Uwo mubatizo ni nawo Yesu Kristo yabatijwe ni nawo mubatizo wonyine uvugwa muri bibiliya (Matayo 3: 13-17), abo Yohana yarangizaga kubatiza yabasabaga kugenda bakera imbuto zikwiriye abihannye. 

Kubatiza rero ntibikuraho ibyaha, ntibihindura umuntu umukiranutsi nta nubwo bizajyana umuntu mu ijuru. Umuntu akwiye kubatizwa ngo asohoze gukiranuka kose, nk’ ikimenyetso cyo guhambanwa na Kristo mu kuvikwa mu mazi menshi no kugendera mu bugingo bushya yuburuwe mo (Abaroma 6: 4).

9. Umubatizo wo mu Mwuka Wera

Twizera ko umubatizo wo mu Mwuka Wera ari isezerano ry’uwizera Kristo wese. Ubwo yohana umubatiza yabatirizaga mu ruzi rwa Yorodani yabwiye abigishwa be ko ari kubatirisha amazi ariko ko nyuma ye hasaza ukomeye kumurusha uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro (Matayo3:11). 

Mu biganiro Umwami wacu Yesu Kristo yagiranye n’intumwa ze yababwiye ko azaboherereza Umufasha ariwe Mwuka wera (Yohana16:7-15, ibyakozwe 1:8) kandi iryo sezerano ryarasohoye ku munsi wa Pentekote ubwo buzuraga Umwuka Wera bagatangira kuvuga mu ndimi (ibyakozwe 2:1-4). Ubwo intumwa Petero na Yohana batumwaga kureba Abasamaria bizeye, ijambo ry’Imana rigaragaza ko basohoyeyo babasabiye ngo bahabwe Umwuka Wera kuko bari barabatijwe mu mazi ariko ko Umwuka atari yakabamanukiye (Ibyakozwe 8: 14-17).

10. Gukora k’Umwuka Wera n’ibimenyesto bizagumana n’abizera

Umwuka Wera akora imirimo ikomeye mu muntu. Impano z’Umwuka Wera ni nyinshi (harimo ubwenge, kumenya, gukiza indwara, gukora ibitangaza, guhanura, kurobanura imyuka, kuvuga indimi nyinshi, gusobanura indimi…) kandi zikora mu buryo butandukanye (1 Abakorinto 12:4-11) kugira ngo zuzuzanye maze itorero ribe ryuzuye (Abaroma 12:4-9).

Ijambo ry’Imana twemera kandi riduhamiriza ko bimwe mu bimenyetso bizagumana n’abizera harimo: kwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu Kristo, kuvuga indimi nshya no gukiza abarwayi mu izina rya Yesu n’ibindi (Mariko 16: 17-18; Ibyakozwe 3:1-10).

11. Ubwere bw’abizera

Ubwere bwacu abizera buva mu kurindwa n’Imana y’amahoro itweza rwose, kandi twebwe ubwacu n’umwuka wacu, n’ubugingo n’umubiri byose bigomba kurindwa ngo bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza (1 Abatesalonike 5:23). 

Imibiri yacu ni insengero z’Umwuka Wera ntigomba kononwa mu buryo ubwo aribwo bwose (1Abakorinto 6:19). Ahubwo nk’uko uwaduhamagaye ari Uwera, natwe tugomba guharanira kuba abera mu ngeso zacu zose (1 Petero1:15).

12. Kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo

Twizera kandi dutegereje kugaruka kwa Yesu. Ubwo Yesu yari amaze kuzamurwa mu ijuru, abamarayika babonekeye intumwa ze  aho zari ziteraniye Yesu amaze kuzikurwamo, bababwira ko uko azamuwe ariko azagaruka (Ibyakozwe 1:11). 

Yesu ubwe akaba yarasobanuriye abigishwa be uko bizagenda ubwo yabasobanuriraga ibimenyetso byerekana kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwe (Matayo 24: 29-30). Dusabwa guhora turi maso, tugahora twiteguye kuko ntawe uzi umunsi Umwami wacu Yesu Kristo azaziraho (Matayo 24:42).

13. Ukuzuka kw’abapfuye

Twemera ko hazaba kuzuka kw’abapfuye bose, baba bizera cyangwa batizera, buri wese mu mwanya we. Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bavemo, abakoze ibyiza bazukire ubugingo buhoraho, naho abakoze ibibi bazukire gucirwaho iteka (Yahona 5: 28-29; 1 abakorinto15:12, 20-23, 52, Ibyahishuwe 20: 12-15).

14. Urubanza rwa nyuma no gucirwaho iteka

Twemera ko abapfuye bose bazazukira gucirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze (Ibyahishuwe 20:12-15). Twemera kandi ko abatizera Yesu Kristo bazacirwaho iteka ryo kuba mu muriro w’iteka naho abakiranutsi bakaragwa ubugingo buhoraho. 

Ubwo Yesu yasobanuriraga abigishwa be ibyo gucirwaho iteka yabigarutseho mu buryo burambuye, avuga uko azarobanura nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene, bamwe akabashyira iburyo abandi ibumoso bwe, maze akabwira ab’ibumoso ati nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka, abo bazajya mu ihaniro ry’iteka naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho (Matayo 25: 41-46). 

Nyuma yo kuzuka no gucirwa urubanza buri wese azahabwa ibikwiriye ibyo yakoze, umuntu wese izina rye ritazaboneka mu gitabo cy’ubugingo azajugunywa mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe 20:15).

15. Ukuzaba mu ijuru

Twemera ko Yesu Kristo ariwe kuzuka n’ubugingo kandi umwizeye naho yaba yarapfuye azongera abeho (Yohana11:25). Yesu yadusezeranije ko aho azaba natwe abizera ariho tuzaba mu bugingo bw’iteka (Yohana14:1-3). 

Intumwa Petero yabigarutseho agira ati “kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya ibyo gukiranuka kuzabamo” (2Petero3:13).

16. Ugushyingirwa n’ireme ry’umuryango

Imana ubwayo niyo yiboneye ko atari byiza ko Adamu aba wenyine imuremera umufasha umukwiriye (Itangiriro 2:18). Ijambo ry’Imana ritwereka ko umuntu azasiga se na Nyina akabana n’umugore we akaramata maze bakaba umubiri umwe (Matayo 19:4-5). 

Iri hame ry’umugore umwe n’umugabo umwe rikumira bitavuguruzwa ubusambanyi, ubutinganyi, gushaka abagore benshi cyangwa gushaka abagabo benshi n’ugutandukana kw’abashakanye mu buryo butemewe n’Ibyanditswe Byera. Umugabo n’umugore mu mibanire yabo baruzuzanya buri wese akagira inshingano ze akurikije uko ijambo ry’Imana ribivuga haba mu mibanire yo mu rugo, mu nshingano zo kurera abana ndetse n’inshingano zo mu Itorero (Abefeso 5: 22-31, 1 Petero 3: 1-7; 1 Abakorinto 11:3). 

Ahantu umuntu ari, idini asengeramo, umuco waho akomoka cyangwa aba agomba kubijyanisha nuko ijambo ry’Imana rivuga imibanire y’umugabo n’umugore iyo amaze kumenya ukuri. Gushyingirwa kundi kutari uk’umugabo n’umugore Imana yabigize kirazira ku bwoko bwayo (Abalewi 18 : 22 – 23).

17. Ihame ry'ubusugire bw'ubuzima bw'umuntu kuva akiri urusoro mu nda

Twemera ubusugire bw’ubuzima bw’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana kuva akiri urusoro mu nda; bityo ugukuramo inda ku bushake bifatwa nk’icyaha cyo kwica (Zab 139:13-16; Yeremia1:5; Luka 1:41,47; Kuva 20:1,13). 

Igikorwa cy’ubutabazi kigamije kurengera ubuzima bw’umwe (umubyeyi) iyo bigaragara ko ubuzima bwa bombi (umubyeyi n’uwo atwite) buri mu kaga (Imigani 24:11) ntigifatwa nko gukuramo inda ku bushake.