Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

Abo turi bo

AMAHAME NGENDERWAHO YA GBEF

Umurimo w’ivugabutumwa ugomba gushingira ku mahame y’Ijambo ry’Imana, ntushingira ku marangamutima, imigenzo n’umuco cyangwa ibitekerezo bya muntu. Bityo abagize Umuryango GBEF biyemeje kugendera ku mahame akurikira: 

1. Umurimo n’ingamba zo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo ntibyagira icyo bigeraho hatabaye imbaraga z’Umwuka Wera

Si ku bw’amaboka cg imbaraga ahubwo ni k’ubw’Umwuka w’Imana (Zekariya4 :6) 

2. Gusenga si amahitamo yacu gusa ahubwo ni ko kubaho kwacu

Muri uyu murimo, tugendera kuri iri hame ryo gusenga (gusenga, kwiyiriza ubusa n’ubundi buryo bwose bwo kuganira n’Imana) kuko bwari bwo buzima bw’Umwami wacu Yesu ariwe twiyemeje gukurikira no gukorera.

Gusenga ni byo bikingura imiryango y’ivugabutumwa bwiza (Abakolosayi 4:3) ; ni byo bituma abigisha badatandukira ngo bigishe ibidakwiriye (Abakolosaya 4::4) ; nibyo bituma ubushake bw’Imana bukoreka mu isi nk’uko bukorwa mu ijuru (Matayo 6:9-10) ; ni byo bituma abakozi b’ukuri batari ibirura binjira mu muhamagaro wabo w’ubuvugabutumwa (Matayo 9:37-38) ; nibyo bituma habaho gukora umurimo dukiranuka kandi twera imbuto zihesha Imana icyubahiro.

3. Ubutumwa bwiza buri hejuru y’imico y’amoko y’abantu, y’ibihugu n’uturere

Abantu b’amoko yose n’imico inyuranye icyo bakeneye ni Ubutumwa bwiza. Muri bwo nimwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa nako (Abaroma 1:17). 

Umumisiyoneri n’ubwo agomba kwita ku mico inyuranye y’aho ajyana ubutumwa bwiza ariko mbere nambere akwiye kwita ku ireme ry’ibyanditswe byera aho kwita ku bigize imico y’abantu. 

Twemera ko imico n’imigenzo by’abantu bihindukana n’ibihe, ariko Ijambo ry’Imana ryo ntirihinduka, bityo imico n’imigenzo bihindurwa n’abantu bavutse ubwakabiri bafite imitekerereze mishya. Umuco, umugenzo cyangwa umuhango wose ufite aho unyuranije n’ijambo ry’Imana umukristo yitandukanya nawo nk’uko yitandukanya n’icyaha. 

4. Ibwirizabutumwa mbonankubone, ubana n’abo ubwiriza ubutumwa, uberera imbuto nziza, ni ingenzi mu ivugabutumwa

Nubwo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga hari inzira nyinshi nziza zo kwamamaza ubutumwa bwiza (radiyo, televiziyo, interineti, ibitabo…) nta na kimwe cyasimbura ivugabutumwa ry’imbonankubone, aho umumisiyoneri atavuga gusa ahubwo anagaragara yera imbuto nziza, atanga urugero ku bo abwiriza, kandi afatanya nabizeye mu rugendo rw’agakiza. 

5. Aboherezwa mu butumwa nk’abamisiyoneri ni abizera bavutse ubwa kabiri, babigaragariza umuhamagaro kandi babishoboye

Abamisiyoneri boherezwa mu mahanga bagomba kuba ari abakirisitu, bakuze mu gakiza bigaragarira mu mbuto bera no kuba bafite ubumenyi buhagije bw’Ibyanditswe byera. 

Mu yandi magambo bagomba kuba bujuje ibiteganywa n’Ijambo ry’Imana muri 1Timoteyo 3 :1-7 no muri Tito 1 :5-9. 

6. Abamisiyoneri boherezwa mu mahanga n’Umuryango GBEF/BFEB bafite inshingano zo gufasha no gushinga amatorero agendera ku Byanditswe Byera

Hari impano zitandukanye mu bakozi b’Imana (Intumwa, Abahanuzi, Ababwirizabutumwa,  Abungeri n’Abigisha (Abafil.4:11), ariko bose boherezwa mu butumwa intego ari yo guhindura abantu abigishwa ba Yesu no gukomeza kubigisha kwitondera ibyo yategetse byose. 

Ntibihagije kubwiriza ubutumwa abantu cg umuntu ku giti cye, ni ngombwa ko abizeye bahurizwa hamwe, bagira itorero n’ubuyobozi byigenga mu rwego rwo gukomeza ibyo bigishijwe nabo bakabigeza ku bandi bakomeza kwagura ubwami bw’Imana. 

7. Ubwigenge bw’amatorero ashyirwaho n’abamisiyoneri boherejwe n’umuryango bugomba kubahirizwa

Mu gihe abamisiyoneri boherejwe n’Umuryango bageze aho bashinga amatorero mu bihugu cyangwa uturere boherejwemo, ayo matorero agomba kugira ubwigenge busesuye; ariko ntagomba kunyuranya n’indangagaciro n’imyizerere by’Umuryango. 

Ayo matorero ayoborwa n’abenegihugu b’aho yashinzwe nabo bayoborwa na Yesu Kristo nk’umutwe w’Itorero. Koko rero, uyu muryango w’ivugabutumwa ntugamije kuba ishyirahamwe ry’amatorero avuka ku bw’ibikorwa byawo ahubwo ugirana ubusabane n’ububafatanye nayo kimwe n’andi matorero n’imiryango duhuje intego n’imyizerere. 

8. Kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga bisaba ikiguzi

Tuzi neza ko turi gukorera mu isi y’umwijima no mu bihe bigoye bibanzirira kugaruka kwa Kristo. Ku bw’ibyo tuzi ko uyu murimo twahamagariwe kandi twiyemeje usaba ubwitange no kwiyemeza ko hashobora kuba haba kurenganywa tuzira ubutumwa bwiza.

9. Umuryango ntiwegamiye ku idini, ntiwegamiye ku mutwe wa politiki wo mu gihugu icyari cyo cyose

Izina ryawo rero nta na rimwe rishobora gukoreshwa mu nyungu zo kwamamaza amadini cyangwa amatwara ya politiki y’ishyaka. 

Ntirishobora kandi gukoreshwa mu nyungu z’umuryango runaka cyangwa mu gushyigikira umuntu wiyamamariza ikintu icyo aricyo cyose kitari ukogeza ubutumwa bwa Yesu Kristo nk’uko indangagaciro n’imyizerere shingiro biri.