Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

Umuryango w'Ivugabutumwa ritagira imipaka

Groupe Biblique d’Évangélisation Sans Frontières – GBEF

Kugera ku mpera z'isi

Guhuzwa na interineti

Byose mu kwizera

“Ntukaririre abamisiyoneri, ahubwo wifuze kuba nkabo. Kuko bari aho ibikorwa nyabyo biboneka, aho ubuzima n'urupfu, aho icyaha n'ubuntu n'aho Ijuru n'Ikuzimu bihurira.”
 Robert C. Shannon

amakuru mashya

Ivugabutumwa
GBEF

Ivugabutumwa muri Sudani y’Amajyepfo

Itsinda ry’abamisiyonari ba GBEF, rigizwe na Dr Stanislas Kabalira, Holondine Nyirahabimana na Fidèle Niyonkuru ryasuye ubwoko bw’Abalaarimu muri Sudani y’Amajyepfo kuva ku kuwa 6 kugeza ku kuwa 17 Kanama 2024 mu rwego rwo kubagezaho Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Muri iri vugabutumwa, GBEF yageneye Abalaarimu inkunga yoroheje igizwe n’amatara mato y”imirasire y’izuba.

Kubera ko ukwezi kwa Kanama mu karere k’Abalaarim aricyo gihe cyo kurinda imirima yamasaka inyoni, abantu baboneka mumateraniro nimugoroba.

Komeza usome »

Kwiyandikisha mu giterane

Iyandikishe  mu giterane kizabera mu Bubiligi kuwa 18 kugeza kuwa  21 Nyakanga 2025. Ntukererwe udacikanwa kuko imyanya ari mike.

Ibikorwa duteganya
2024 - 2025
Ukuboza -

Buri cyumweru

Ibikorwa kuri interineti
Ivugabutumwa ku murongo
AMASAHA

Buri wa mbere 7 :30 pm – 8:30 pm (Isaha ya KGL)

Bihuze na Kalendari yawe ya google

7/25
Ibikorwa imbonankubone
Igiterane mu Bubiligi
ITARIKI Y'IGITERANE

18 -21 Nyakanga 2025 KWIYANDIKISHA BIRAKOMEJE

Gahunda yacu y’ibikorwa ivugururwa buri cyumweru, bityo jya uyisura kenshi kugira ngo udacikanwa.

Gukwiza hose ibyiringiro bihindura ubuzima hifashishijwe uburyo bwose bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza .

Kuva habaye imbarutso y’ububyutse mu banyeshuri ba za kaminuza ahagana mu ya  1980, ubu GBEF irimo gusohoza inshingano zayo zo kwamamaza Ubutumwa Bwiza mu mahanga yose.

Dukoresheje ivugabutumwa mu miterane by’imbonankubone n’iryifashashisha umurongo wa interineti no kohereza abamisiyoneri mu bice bitandukanye by’isi hamwe n’inyigisho ryungikanya n’imibereho nyakuri ya gikristo, duhindura abantu abigishwa ba Yesu kandi  bashize amanga mu guhamya no kwamamaza Ubutumwa Bwiza muri ikigihe tugezemo.

Ifatanye natwe gukwirakwiza Ubutumwa bwiza ku isi yose no guha imbaraga abizera kugira ngo bashobore guhindura amahanga mu gihe nk’iki.