Ivugabutumwa muri Sudani y'Amajyepfo
Itsinda ry’abamisiyonari ba GBEF, rigizwe na mwenedata Dr. Stanislas Kabalira, mushiki wacu Holondine Nyirahabimana na mwenedata Fidèle Niyonkuru basuye ubwoko bw’Abalaarimu muri Sudani y’Amajyepfo kuva ku kuwa 6 kugeza ku kuwa 17 Kanama 2024 mu rwego rwo kubagezaho Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Muri iri vugabutumwa, GBEF yageneye Abalaarimu inkunga yoroheje igizwe n’amatara mato akoresha imirasire y’izuba.
Kubera ko ukwezi kwa Kanama, mu karere k’Abalaarim, aricyo gihe cyo kurinda imirima y’amasaka inyoni, abantu baboneka mu materaniro nimugoroba. Ku bw’ibyo amateraniro manini y’ivugabutumwa yagiye akorwa mu nsisiro ari ku mugoroba hifashishijwe urumuri rwa ya matara y’imirasire y’izuba GBEF yatanze nk’inkunga. Hakozwe kandi n’andi materaniro mato yagiye abera aho abamisiyoneri bari bacumbitse. Ubundi abamisiyoneri bagiye batembera mu ngo baganira n’abo bahasanze, ndetse bagiye baganiriza bamwe aho babasanganga baruhukiye mu nsi y’ibiti.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa rwatanze umusaruro kuko Umwuka Wera yakinguye imitima y’Abalaarimu bakira ubutumwa bwiza banezerewe, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi benshi barihannye bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, bamwe ndetse bagiye bajugunya impigi bari bambaye! Habaye kandi gusengera abarwayi barakira mu izina rya Yesu.
Ibyanditswe Byera bigira biti: “Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora. ” (Luka 17:10). Turashimira Imana kuba yarashubije amasengesho yacu igashoboza ririya tsinda ry’abamisiyoneri ba GBEF gukora uru rugendo rw’ivugabutumwa mu karere gasa n’akibagiranye ko muri Sudani y’Amajyepfo. Turashimira kubinnye bose. Imana ihe umugisha abantu bose bagize uruhare muri uri vugabutumwa. Hari n’abitanze bafashe igihe barasenga, hari abandi bigomwe ubutunzi bwabo batanga inkunga y’amafaranga kugira ngo iri uru rugendo rw’ivugabutumwa rushoke; bose Uwiteka abahe umugisha.
Tuboneyeho umwanya wo gushishikariza buri mukristo wavutse ubwa kabiri ndetse n’amatorero yose ya gikristo ashingiye kandi akomeye ku mahame y’Ibyanditswe Byera, kurushaho kugira uruhare mu gusohoza Inshingano ikomeye twahawe yo kugeza Ubutumwa Bwiza mu mahanga: Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. ” (Matayo 28: 18-20).
Icyifuzo dusengera ni uko Uwiteka Imana, we nyir’ibisarurwa, yohereza abakozi b’ukuri mu murima we, kuko abakozi ari bake kandi ibisarurwa ari byinshi.
NB. Inkuru irambuye kuri uru rugendo rw’ivugabutumwa murayisanga muri Newsletter yacu (November 2024).
Iyandikishe kuzaba mu giterane dutegura
Fata akanya wiyandikishe mu giterane kizabera mu Bubiligi kuva kuwa 18 kugeza kuwa 21 Nyakanga 2025. Ntukererwe kwiyandikisha kuko imyanya ari mike.
Kuba umugbef
Ushobora kwifatanya natwe mu kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose.
One comment
Uwiteka abahe umugisha ku bwo kwitangira uyu murimo.