Ijambo ry'umunsi:
Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)
Abo turi bo
INGAMBA ZIKORESHWA NA GBEF
Ingamba z’ingenzi GBEF ikoresha mu kugera ku ntego yiyemeje, yishingikirije ku mbaraga n’ubuyobozi bw’Umwuka Wera, ni izi zikurikira:
1. Guhuza abanyamuryango mu materaniro yo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana
Abanyamuryango bose ni abakrisito kandi bari mu rugendo rujya mu ijuru, nabo bakeneye kwiyubaka kugira ngo babone uko basohoza inshingano biyemeje, kuko ntawe utanga icyo adafite. Ku bw’ibyo, abanyamuryango bategura gahunda bahuriramo bagasenga, bagahimbaza Imana, bakabwirizwa ijambo ry’Imana, bakiga kandi bagasesengura ibyanditswe, kandi bakagira amasengesho yo kwiyiriza ubusa basengera umurimo w’Imana.
Aya materaniro ashobora kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga nko guhurira kuri zoom n’ibindi cyangwa se hakaba guterana imbona nkubone abanyamuryango bahuriye aho bumvikanye.
2. Gutegura ibiterane n’amateraniro bigamije ivugabutumwa bwiza
Abanyamuryango bategura, ubwabo cyangwa bafatanije n’abandi bakristo cyangwa imiryango ya gikristo bahuje imyizerere, ibiterane n’amateraniro bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ibi biterane n’amateraniro nabyo bikorwa mu buryo bwose bushoboka: haba gukoresha ikorana buhanga cyangwa mu buryo busanzwe bw’imbonankubone.
3. Gutegura no gutambutsa inyigisho zigenewe abantu bose hakoreshejwe ikoranabuhanga
Mu ngamba z’ivugabutumwa rikorwa n’abanyamuryango ubwabo mu buryo butaziguye hazabamo no gutegura inyigisho, ibibwirizwa n’ubuhamya bigenewe abantu bose hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho: haba youtube channels, website y’Umuryango, television (yaba iy’Umuryango washyiraho cg hifashishijwe iziriho) n’ubundi buryo bwose bw’ikoranabuhanga buriho cyangwa buzabaho buzumvikanwaho n’abanyamuryango.
4. Gukangurira abanyamuryango no kubatera inkunga mu kuvuga ubutumwa aho bari hose ku isi
Umuryango, mu ngamba zawo, ushishikariza abawugize aho bari hose kwamamaza Ubutumwa bwiza ndetse ukabatera inkunga muri uwo murimo. Ku butumire bw’abanyamuryango, umuryango ushobora kohereza abajya gutera inkunga mu ivugabutumwa ryateguwe n’umunyamuryango cyangwa itorero ayobora cyangwa akoreramo. Umuryango kandi ushishikariza abawugize no kujya bagira uburyo bahanga ibishya, ni ukuvuga kugira za “initiatives” zabo bwite mu gushyigikirana hagati yabo muri uwo murimo w’ivugabutumwa bwiza.
Muri uru rwego kandi, hashingiwe ku bushobozi bwawo, uyu Muryango utera inkunga abanyamuryango bawo bamaze kwinjira mu murimo w’ Ubumisiyoneri aho bakorera hirya no hino ku isi kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo. Iyi nkunga itangwa mu buryo bwose bushoboka, yaba ari ukubatera inkunga mu kubasengera, mu kubashakira ababafasha ndetse no kubatera inkunga yo kubafashisha ibintu cyangwa amafaranga.
5. Kujyana ubutumwa bwiza mu mahanga binyujijwe mu bamisiyoneri
Umuryango, mu bushobozi bwawo, utoranya, ugategure kandi ukohereza abamisiyoneri mu bihugu cyangwa mu duce tw’isi bakenewemo. Intego nyamukuru muri uyu murimo wo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu si ukohereza abamisiyoneri mu mahanga, ahubwo ni ukujyana ubutumwa bwiza mu mahanga tubinyujije mu bamisiyoneri. Amabwiriza y’Umuryango ateganya ibigenderwaho n’uburyo abo bamisiyoneri batoranywa.
6. Gukorana n’abandi bashyigikiye intego y’Umuryango
Uyu murimo Imana yawuhamagariye abantu batandukanye, b’ingeri zose mu mahanga yose. Mu kubwiriza ubutumwa no kohereza abantu mu ivugabutumwa nk’abamisiyoneri, hifashishwa abantu duhuje imyizerere, bemera kandi bagendera ku mahame y’umuryango n’indangagaciro z’abawugize.
Ku bw’ibyo Umuryango ushishikarira ibi bikurikira:
(1) Gutsura ubufatanye n’indi miryango ya gikristo n’abantu ku giti cyabo bahuje imyizerere n’abagize Umuryango;
(2) Gufatanya nabandi mu nyigisho, mu mahugurwa atandukanye no mu bindi bikorwa byo kubaka ubukirisito;
(3) Guhugura abayobozi b’amatorero hagamijwe kubakangurira kugira intumbero ya kimisiyoneri;
(4) Gufatanya n’amatorero, ahuje imyizerere n’abagize umuryango, kohereza abamisiyoneri mu mahanga.
7. Gushaka no gukusanya inkunga zifasha umurimo w’Imana
Umurimo w’Imana kuva kera ukenera byinshi. Tubona abakurambere ko bajyaga bakenera zahabu, umuringa nandi mabuye y’agaciro, bakeneraga imbaho z’imyerezi y’i Lebanoni, bakeneraga ifeza n’idenariyo. Uyu murimo w’Imana twiyemeje nawo ukenera ubwitange bw’abanyamuryango, abaterankunga n’abandi bagira neza kugira ngo ugere ku nshingano zawo.
Abanyamuryango bafite inshingano zo gutanga umusanzu, buri mwaka, ugenwa n’Inteko rusange y’abawugize. Inzego zibishinzwe z’umuryango kandi zifite inshingano yo gushishikariza abandi bantu n’imiryango gushyigikira ibikorwa by’Umuryango mu buryo bunyuranye harimo: impano, imirage n’ibindi. Umuryango kandi ushobora kugira ibikorwa bishobora kubyara inyungu; umusaruro uvamo ugenerwa gusa gufasha Umuryango kugera ku ntego wiyemeje w’ivugabutumwa bwiza.
8. Kwita ku mibereho y’abagenerwa butumwa hagamije kwerekana Kristo mu bantu
Umuryango ushishikarira kumenya ibyo abantu bakeneye kandi ugafatanya nabo kubibonera ibisubizo. Iki gikorwa gituma twerekana Kristo mu bantu, kikatubera uburyo budufasha kwegerana n’abantu tugamije kubagezaho ubutumwa bwiza. Bityo, Umuryango wita ku bikorwa bireba ubuzima, imibereho y’abaturage, imyidagaduro, imyuga, uburezi n’ibindi.
Umuryango uzita ku guhugurira abahindukiriye Umwami Yesu gukomeza imirimo yose yo kubungura mu buryo bwo mu mubiri kugira ngo bakiri mu isi babone uko babaho neza, bafashe abandi kandi bafashe n’umurimo w’Imana.