Ijambo ry'umunsi:

Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)

Abo turi bo

INDANGAGACIRO Z’ABAGIZE GBEF

Abagize GBEF bemera kandi baharanira kubaho barangwa n’indangagaciro zibasanisha na Kristo we cyitegerezo cyo gukiranuka. Bityo, nk’abanyamuryango ba GBEF tugendera ku ndanganciro zikurikira :

1. Impamvu yo kubaho ni Kristo

Kumenyekanisha Yesu Kristo no kumuhesha icyubahiro, aho turi hose, mu byo dukora n’ibyo tuvuga byose niyo mpamvu yo kubaho ku Muryango n’abawugize. 

2. Gushishikazwa no gukizwa kw’abarimbuka

Gutabara no gufasha abari mu kaga k’urupfu rw’iteka niwo mutwaro wacu. Ikidushishikaje ni uko bamenya ko Kristo ariwe gisubizo bafite kuko niwe wenyine wo kubakiza no kubaruhura (Matayo 11:28).

3. Gukorera mu mucyo

Umuryango uzarangwa no gukorera mu mucyo, kwerekana ibyo ukora binyuze mu mirimo y’ubuyobozi bwayo n’abamisiyoneri bari mu mirimo ndetse banabitoza abigishwa ba Yesu Kristo. 

4. Ubunyangamugayo no gukiranuka

Abagize umuryango n’abawukorera bose bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo no gukiranuka, haba mu byo bakorera mu Muryango cyangwa hanze yawo, imbere y’Imana n’imbere y’abantu kandi bakabitoza abandi.

5. Ubufatanye n’imikoranire myiza n’abandi

Twifuza kandi tugambiriye gufatanya n’abandi n’imiryango ya gikristo duhuje intego n’imyizerere.