Ijambo ry'umunsi:
Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma. (Yesaya 6:8)
Abo turi bo
Amavu n'amavuko bya GBEF
Ibyabaye muri Kaminuza n'Amashuri Makuru
Ububyutse muri za Kaminuza bwaye imbarutso
Mu myaka ya za 1987 kugeza 1994, Uwiteka Imana yasutse ububyutse butari busanzwe muri Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri makuru yariho icyo gihe. Muri ayo mashuri hariho umuryango witwa “Groupe Biblique Universitaire » (GBU).
Uwo muryango wari ufite intego yo kwigisha ijambo ry’Imana abanyamuryango, kubafasha gukura mu by’umwuka, guhindurira abandi banyeshuri kuba abigishwa ba Yesu Kristo, kubwiriza ubutumwa bwiza mu bigo by’amashuri yisumbuye no gufatanya n’amatorero kubwiriza ubutumwa binyuze mu biterane binini bihuriza abantu benshi ku bibuga by’imyidagaduro (stades) n’ahandi hahurira abantu benshi.
GBU yakoreraga mu mashami ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ishami rya Butare, ishami rya Nyakinama n’ishami rya Mburabuturo; n’andi mashuri makuru yariho icyo gihe. Ubwo bubyutse bwabaye mu banyeshuri bari muri GBU bwaranzwe no kwihana no kwatura ibyaha, kubatizwa mu mazi menshi no kubatizwa mu Mwuka Wera.
Bwamenyekanye mu gihugu cyose cy’u Rwanda ubwo abo banyeshuri bari muri ayo mashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda, hamwe n’inshuti zabo zababaye hafi muri uwo murimo, bahagurukanye ibakwe bamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose.
Bazengurutse igihugu cyose bavuga ubutumwa mu matorero no mu mashuri yisumbuye ndetse bakoresha n’ibiterane, harimo nicyasize amateka mu mujyi wa Kigali cyabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu 1992. Muri ubwo bubyutse abo banyeshuri bagiye bahabwa amasezerano n’Imana ko izabohereza mu mahanga kwamamaza ubutumwa bwiza.
Gutatanira mu bihugu binyuranye
Mu mwaka w’i 1994 ubwo mu Rwanda habaga jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bari bagize GBU barishwe, abandi batatanira mu bihugu bitandukanye ku isi, abandi baguma mu gihugu. Ari abatataniye mu mahanga ari n’abasigaye mu Rwanda bose bakomeje umurimo w’Imana aho yabashyize, bakomeza kuvuga imbaraga zayo no gukomera kwayo.
Ikoranabuhanga nk'inzira yo kungera guhurira hamwe
Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017 hari benedata bagize igitekerezo cyo kuba bahurira kuri whastapp ; dore ko hari haramaze gusakara uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriza abantu ku mbuga nkoranyambaga. Icyo gihe abashoboye guhurira kuri iyo “groupe whatsapp » byababereye nk’umunsi mukuru kongera kumenya amakuru ya buri wese nyuma y’imyaka hafi 23.
Umubare w’abagize iyo groupe wagiye wiyongera mu buryo bufatika ku buryo kuva mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2020 hashyizweho uburyo bwo guhurira mu materaniro kuri zoom. Iyo gahunda nayo yazanye ubundi bubyutse bukomeye kuko kuva muri uko kwezi bamwe mu bari bagize GBU yariho muri buriya bubyutse bwo muri 1987- 1994, n’inshuti zabo bafatanyije umurimo, biyemeje kujya baterana buri munsi.
Intego yari uguhura bagasangira ijambo ry’Imana, bagahana ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye, bakabyutsa ababa baragize intege nke kandi bagakomeza gushaka abandi aho baba batataniye ku isi kugira ngo bongere gusengera ububyutse bwuzure muri bo.
Ishingwa rya GBEF
Muri iyo gahunda yo guterana kuri zoom habaye kwibukiranya ibyo Uwiteka yabavuzeho, abaha isezerano ryo kubohereza kuvuga ubutumwa mu mahanga. Baje kubona ko nubwo aho batataniye hose bakora uwo murimo (bamwe muri bo bashinze amatorero, abandi baravuga ubutumwa mu matorero binjiyemo, abandi barakorera aho Uwiteka Imana yabakinguriye imiryango mu mirimo itandukanye) bakwiye no guhuza imbaraga.
Mu gushaka uburyo bahuza imbaraga rero niho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Umuryango w’ivugabutumwa ritagira imipaka. Hashingiwe ku ntego nyamukuru y’umuryango, icyerekezo ndetse nicyo ugamije, Umuryango wahawe izina rya “Groupe Biblique d’Evangelisation sans Frontières (GBEF) », mu rurimi rw’igifaransa, “Bible Fellowship for Evangelism without Borders (BFEB), mu rurumi rw’icyongereza. Mu Kinyarwanda ukaba “Umuryango w’ivugabutumwa ritagira imipaka”. Ibi bigaragaza rero ko ishingwa rya GBEF/BFEB atari ishyaka ry’umuntu ahubwo ni ugusohoza ibyo Imana yagambiriye kuva kera kubawushinze.
Inzego z'ingenzi za GBEF
Inama rusange yo gutangiza ku mugaragaro uyu muryango yateranye kuwa 24 Nyakanga 2021 maze yemeza amategeko shingiro (sitati) agenga umuryango ndetse inashyiraho abagize inzego zawo bateganywa na sitati. Hashyizweho Inama nyobozi igizwe n’abantu batanu, hashyirwaho Umunyamabanga Mukuru ushinzwe imirimo ya buri munsi y’umuryango ndetse hanashyirwaho abantu 3 bagize Komite y’ubugenzuzi n’ubujyanama.
GBEF Ikaba Igengwa n’amategeko y’Ububiligi. Yabonye ubuzima gatozi ku itariki ya 22 Nyakanga 2022.